AmakuruImyidagaduro

Davido yongeye guca agahigo muri muzika ya Afurika

David Adedeji Adeleke w’imyaka 28 umaze kwamamara mu muziki nka Davido abaye umuhanzi wa mbere muri Africa wujuje miliyoni zirenga 370 z’abaguze bakanumva indirimbo ze ku rubuga rwa Audiomack.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria Davido watangiye kugira igikundiro nyuma y;indirimbo yise Dami Duro yasohotse ari iya kabiri kuri alubumu ye yise Omo Baba Olowo kuri ubu amaze kugera ku musaruro ufatika dore ko yujuje miliyoni 371 z’abamaze kugura bakanumva imiziki ye ku rubuga rwa Audiomack urubuga rucuruza umuziki.

Davido uretse no kumvwa cyane ni nawe ukurikirwa cyane kuri uru rubuga rwa Audiomack kuko akurikirwa n’abarenga gato miliyoni 1.27. za Followers

Ni mu gihe urebye neza usanga Davido akurikirwa na Burna Boy we ukurikirwa na miliyoni 1.13 (Followers ) akaba amaze kumvwa n’abantu miliyoni 312.

Burna Boy niwe ukurikira Davido kuri aka gahigo
Davido ni we muhanzi muriAfurika ufite abantu besnhi bamaze kumva ibihangano bye biri kuri Audiomack
Twitter
WhatsApp
FbMessenger