Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kuvugwa ko Davido yagiye ku rubyiniro yasinze, akigera i Kigali guhita yinwera itabi, imitegurire y’igitaramo, dore ibindi byaranze iki gitaramo

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Werurwe 2018 nibwo Davido yageze i Kigali, bukeye ku wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2018 akorera i gitaramo kuri Stade Amahoro, iki ni igitaramo cyatangiye ku wa Gatandatu kikarangira ku Cyumweru, haba uburo yageze ku rubyiniro ndetse n’imitegurire y’igitaramo ntabwo byagenze neza .

David Adedeji Adeleke wamamaye cyane nka Davido akigera i Kigali ndetse no mu gitaramo yakoze Teradignews.rw yari ihari , dore rero bimwe bitagenze neza muri iki gitaramo.

Davido akigera  i Kigali  yahise anwa itabi

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika ndetse nawe akaba yiyemerera ko ari mu ba mbere bakomeye mu muziki hano muri Afurika nubwo adafite impano y’ijwi ryiza nkuko nyine yabyivugiye , yageze mu Rwanda ahagana saa mbiri z’umugoroba ku wa Gatanu tariki ya 02 Werurwe 2018, akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yasanganiwe n’abanyamakuru benshi ndetse n’abari bateguye iki gitaramo, ntabwo byatinze rero uyu munya-Nigeriya yahise ajya mu modoka yagombaga kumuvana i Kanombe imujyana muri Kigali Convention Center aho yagombaga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Davido akigera mu modoka yahise afata ikarito irimo itabi [ryasaga naho ari itabi ryitwa intore] gusa abura ikibiriti ngo aricane maze niko gusaba abari bari hanze ngo bamushakire ikibiriti .

Davido yahise yinwera itabi

Davido mu gitaramo yakoreye muri Parikingi ya Stade Amahoro yari yasinze 

Davido yageze ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota mike irengaho, uyu muhanzi nubwo yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo uburyo yageze ku rubyiniro byayobeye abantu ku buryo bavugaga ko ataririmba kubera babonye aguye bagatangira kuvuga ko yasinze [Abenshi bavugaga ko ari hayi {High}]

Davido yaturutse aho yari , akomeza agana aho urubyiniro rwari ruri , yaruriye maze ageze hejuru aragwa agera hasi neza neza , abari bari kumucungira umutekano ndetse n’abari bamuherekeje baturutse muri Nigeriya bahise bamuhagurutsa maze baramusunika agera ku rubyino gutyo.

Davido yaraguye

Abahanzi babanyarwanda bafashwe nabi ku rubyiniro

Muri iki gitaramo hagaragayemo abahanzi bo mu Rwanda batandukanye, uwa mbere ni Syntex, Phiona Mbabazi, Charly na Nina, Hvan Buravan na Riderman, aba bose bagiye ku rubyiniro wumva ibyuma bitari kuvuga neza cyane , aba bose bageraga ku rubyiniro wumva ari ibintu bisanzwe ntabwo babahamagaraga nk’abahanzi bakomeye wumvaga ari ibintu bisanzwe rwose, haba ibyuma ndetse n’uburyo bahamagayemo Davido byose byari bitandukanye.

Habayemo ibintu bitateguwe mbere kugeza n’ubwo abacuranga batagendanaga n’abamwe mu bahanzi.

Ibi byabaye ku muhanzi Phiona Mbabazi , uyu ntabwo yagombaga kuririmba muri iki gitaramo nkuko byari bizwi ariko uyu mukobwa wanashimishije abantu cyane mu miririmbire ye no kuzunguza ikibuno mu buryo butangaje , yisabiye kujya ku rubyiniro , ntabwo byari biteganyijwe ko aririmba ariko we yakoresheje uburyo bwose asaba kujya kuririmba maze baramwemerera, ageze ku rubyiniro yaririmbaga atajyana n’abari bari gucuranga.

Phiona Mbabazi yisabiye kujya ku rubyiniro

Abari bashinzwe kuyobora abantu bari benshi ariko ntacyo bakoraga

Iyo wagera ahari kubera i gitaramo , ntiwateraga intabwe 2 utari wahura n’umuntu uri mu bateguye iki gitaramo ariko washakaga kugira icyo umubaza yahitaga akohereza ku wundi wanagera kuri uwo nawe akakohereza ahandi, ikindi cyagaragaye ni uko amatike yabaga agenewe abantu runaka yahabwaga abatayagenewe kugeza naho abari kwinjirira ku makarita yabugenewe binjiriye ku matike y’abakiriye.

Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari mubari bashinzwe kuyobora abantu

Amasaha igitaramo cyagombaga kubera yakomwe mu nkokora n’imvura

Nkuko byari byatangajwe mbere y’igitaramo, iki gitaramo cyagombaga gutangira saa 18:00 gusa ntabwo ariko byagenze kuko ayo masaha mu mujyi wa Kigali imvura yaragwaga kabndi ari nyinshi , ibi nibyo byatumye igitaramo gitangira saa yine z’ijoro nubwo saa moya n’iminota mirongo itatu imvura yari yahise. Ibi ariko ntabwo byabujije abantu kucyitabira yewe ntibanatinye imbeho biyambariye uko bishakiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger