Amakuru ashushye

Karongi: Umusaza w’imyaka 70 yakubiswe umuhini arapfa azira ubusambanyi

Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Werurwe 2018, umusaza witwa Hassan w’imyaka 70 wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba umurenge wa Rubengera yaguwe gitumo asambanya umugore w’umuturanyi , maze akubitwa umuhini binamuviramo gupfa.

ibi byakozwe n’umugabo witwa Ntakirutimana waguye gitumo umugore we witwa Nikuze Gisele w’imyaka 30 asambana n’umusaza Hassan w’imyaka 70. Ntakirutimana yahise yegura umuhini awukubita uyu musaza maze ahita ajyanwa kwa muganga , uyu musaza wari wagiye gusambana ntiyabashije kurenga uyu munsi kuko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere yitabye Imana.

Mu Kiganiro gito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Nsabimana Cyriaque yagiranye na Teradignews.rw , yemeje aya makuru maze agira ati:  “ Nibyo koko umusaza witwa Hassan yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi witwa Ntakirutimana w’imyaka 35 arimo amusambanyiriza umugore we witwa Nikuze w’imyaka 30. Uyu Ntakirutimana yahise akubita uyu musaza umuhini niko kumujyana kwa muganga nyuma aza kwitaba Imana , uyu musaza yagiraga ingeso yo gusambanya abagore b’abandi, abaturage  batuye mu kagari kamwe barabizi .”

Ntakirutimana ndetse n’umugore we Nikuze wafashwe asambana, bombi bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera kugeza magingo aya bakaba bakiri mu maboko ya Polisi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo yayo ya 151, ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu , uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi(10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye, ahanishwa igifungo cya burundu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger