Amakuru

David Rubadiri uzwi cyane mu buvanganzo nyafurika yitabye Imana

Umunya Malawi David Rubadiri wamenyekanye mu bihangano by’ubuvanganzo bitandukanye birimo inkuru ndende(Novel) ndetse n’ibisigo bitandukanye, yitabye Imana agejeje ku myaka 88 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu y’uyu mukambwe wafatwaga nk’umwe mu basizi n’abanditsi b’abahanga babayeho nyuma y’ubukoroni bwa Afurika yemejwe n’abagize umuryango we barimo umukobwa we Victoire Rubadiri.

Nyakwigendera Rubadiri, azwi cyane mu biga indimi n’ubuvanganzo nk’umwe mu basizi n’abanditsi b’abahanga bari bagize igice cy’iburasirazuba bwa Afurika ndetse n’icy’amajyepfo yayo, aba bakaba bari bafite intego yo gukoresha ibihangano byabo bagamije kumvikanisha abakoroni ko bagomba kubavira mu bihugu ndetse no guhashya irondaruhu ryakorerwaga abirabura.

Kimwe mu bihangano bye Cyamamaye cyane ni inkuru ndende yiswe “No Bride Price”. Yanditse kandi Umukino yise “Come to Tea” ndetse n’ibisigo bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger