AmakuruImikino

Ku bwa Kapiteni wa Enyimba ngo biteguye guhangana na Rayon Sports bazi neza ko ikomeye

Ifeanyi Aneamena uzaba ayoboye abakinnyi ba Enyimba FC ubwo iyi kipe izaba icakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya Total CAF Confederations Cup uteganyijwe kuri iki cyumweru, yavuze ko we na bagenzi be biteguye guhangana na Rayon Sports n’ubwo bazi neza ko ikomeye cyane.

Hari mu kiganiro uyu musore yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko we na bagenzi bari bamaze gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gitondo cy’uyu wa gatandatu.

Ifeanyi usanzwe ari umwungiriza wa Mfon Udoh utarabashije kuzana n’iyi kipe kubera ibibazo bafitanye, yavuze ko baje gukina na Rayon Sports bazi neza ko ari ikipe ikomeye gusa ngo bayizeyemo insinzi.

Ati”Rayon Sports ni ikipe ikomeye ariko natwe turakomeye, twizeye ko tuzagaragaza umukino mwiza, turifuza kuzitwara neza i Kigali tukazirinda kwinjizwa igitego hano byanashoboka tukayibonamo igitego.”

Mu gihe iyi kipe yo muri Nigeria yakaniye uyu mukino cyane, ku ruhande rwa Rayon Sports na bo ntibatuje ngo kuko bagomba kwerekana ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka nk’uko Kapiteni Rwatubyaye Abdoul yabitangaje.

Ikipe ya Enyimba FC yageze i Kigali ku mugoroba w’ejo mbere yo kwerekeza kuri Classic Hotel icumbitsemo. Abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bavuga ko bakiriwe mu buryo bwiza cyane, by’umwihariko iyi Hotel ikaba yabakiriye mu buryo budasanzwe.

Umutoza wa Enyimba FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger