AmakuruAmakuru ashushye

Na byo bibaho: Umugabo yiyahuye kubera ‘Betting’

Si mu Rwanda ahubwo byabereye i Kawempe mu mujyi wa Kampala aho umugabo witwa Devana Gireesh w’imyaka 23 wacururizaga Sosiyete ya Navis Distillers yiyahuye nyuma yo gusheta miliyoni 50 z’amashilingi mu kigo cy’imikino y’amahirwe “Betting”, ntarye kuko ibyo yari yaguze bitabaye.

Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, ASP Nobert Ochom, aganira na Daily Monitor dukesha inkuru, yemeje ko koko uyu muhinde yasanzwe mu cyumba cye yararagamo muri Hoteli  yimanitse akoresheje ishuka.

Umwe mu bari aho byabereye yatangaje ko umurambo we wabonywe bwa mbere n’umukozi wa hoteli bikaba bivugwa ko yiyahuye tariki ya 14 Nzeli 2018.

Mbere y’uko yiyahura, uyu mugabo yanditse urwandiko mu rurimi rw’igihinde avuga ko nyuma yo kuribwa miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda nabwo ya sosiyete yakoreraga agira ngo abetinge arye menshi ariko bikarangira amahirwe atamusekeye, yahisemo kuva ku Isi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma. Polisi yatangaje ko uzashyikirizwa abavandimwe be ugashyingurwa mu cyubahiro.

Betting ni umukino w’amahirwe aho umuntu atanga amafaranga akavuga uko ibintu biri bugende bakamukubira bitewe n’uko ibikubo bimeze, akenshi abantu baharaye kugura uko amakipe aratsindanwa umukino utari watangira, ibitego biraboneka mu mukino. amakarita arabonekamo, umukinnyi uratsinda igitego bwa mbere n’ibindi.

Muri iyi mikino y’amahirwe isigaye yarigaruriye abantu benshi ku Isi, abantu batari bake bakunze kubihomberamo n’ubwo hari abo amahirwe asekera bakabonamo amafaranga, icyakora iyo ibyo wavuze bitabaye nta faranga na rimwe usubiza kuyo watanze , uba uhombye, ibi ni byo byatumye uyu muhinde yiyahura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger