Imikino

David Luiz arahamya ko Arsenal igomba gutwara igikombe cya shampiyona y’ubwongereza uyu mwaka w’imikino

Uyu myugariro w’umunya Brazil David Moreira Morinho uzwi nka David Luiz wahoze akina mu ikipe ya Chelsea kuri ubu akaba ari muri Arsenal ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko ikipe ye igomba kuzahangana na Manchester City na Liverpool ku gikombe cya Shampiyona y’abongereza uyu mwaka w’imikino.

Ni mukiganiro n’itangazamakuru ubwo uyu mukinnyi yasubiraga mu myitozo yo kwitegura umukino ikipe ya Arsenal izakirwamo na Sheffield United kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019 saa tatu za nijoro nyuma y’uko yari amaze iminsi mu kiruhuko ubwo yari yaraje no mu Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

David Luiz asanga igihe ari iki ngo Arsenal yongere yisubize icyubahiro cyayo yahoranye itware igikombe cya shampiyona imaze igihe kinini itagikozaho imitwe y’intoki dore ko igiheruka muri 2004.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NBS Sport yagize ati “Twatangiye irushanwa kandi kuri jye iyo umuntu yatangiye irushanwa aba yizeye kuritsinda, uramutse utekereje ko utazatsinda wareka kuritangira. Ubu twatangiye guhatanira igikombe cya shampiona kimwe n’andi marushanwa yose Arsenal ikina kandi tugomba kuzagitwara.”

Yongeyeho ati “Ndashaka gutwarana igikombe na Arsenal ndetse ndashaka kuzamura urwego rw’imikinire yajye mu buryo Arsenal ikinamo nk’ikipe ndetse no gukora ibyo umutoza aba adusaba ko dukina kandi tuzabigeraho twese dufatanyije.”

David Luiz akomeza avuga ko intego ye ari ukurwanirira Arsenal, gukorera hamwe n’abandi bakinnyi ndetse n’umutoza ubundi bagatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ibi abitangaje nyuma y’uko avuye mu Rwanda akaba yarasuye ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda birimo ingagi zo mu birunga akaba yarishimiye u Rwanda cyane ndetse ko yiteguye no kuzagaruka nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter akimara kugera mu Bwongereza.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15 mu gihe urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruyobowe na Liverpool n’amanota 24 igakurikirwa na Manchester City ifite amanota 19.

Daivd Luiz yiteguye guhesha Arsenal igikombe cya shampiyona

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger