AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cimerwa yahaye ibikoresho ya kipe yagaragaye mu myambaro ikozwe mu bikarito bya Sima (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bw’uruganda nyarwanda rukora sima rwa Cimerwa, rwasuye abana bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bagaragaye nk’ikipe y’umupira w’amaguru bambaye imyambaro ikozwe mu bikarito byavuyemo sima, rubaha inkunga y’ibikoresho.

Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo uruganda rwa Cimerwa rwari rwatangaje ko uyu munsi rusura aba bana, nyuma y’uko ifoto yabo yari imaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibikoresho ubuyobozi bwa Cimerwa bwahaye bariya bana byiganjemo imyambaro ya siporo ndetse n’imipira yo gukina.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda Cimerwa bwana Bayingana Yves, yavuze ko kuba basuye bariya bana bakanabagenera ibikoresho ari itangiriro y’ibyiza ndetse n’ubufasha uruganda rwa Cimerwa rwifuza guha bariya bana b’i Kivumu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger