AmakuruPolitiki

D.R.Congo: umukandida ushyigikiwe na Joseph Kabila yafatiwe ibihano

Emmanuel Ramazani Shadary umukandida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila, Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wafashe icyemezo cyo kugumishaho ibihano wafatiye bamwe mu bategetsi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo na uyu mukandida Emmanuel Ramazani.

Abari mu murwa mukuru Kinshasa bavuganye na BBC, bavuze ko ibi bihano bishya kuri Bwana Shadary n’abandi bategetsi 15 ba Congo byitezwe gutangira ku itariki ya 12 Ukuboza.

Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 y’amavuko yahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo.Minisiteri yari ayoboye ni yo yagenzuraga inzego z’umutekano zagiye ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017, bamwe mubigaragambya bagiye bahapfira.

Uyu mukandida Shadary yari yafatiwe ibihano kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize muri ibyo bikorwa. Ibihugu byose 28 bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byemeje ibyo bihano, birimo kubuzwa kubitembereramo no gufatira imitungo ye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba  ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka.

Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 y’amavuko, umukandida ku mwanya w’ umukuru w’iguhugu ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila
Twitter
WhatsApp
FbMessenger