Amakuru

Cuba: Abasaga 100 baguye mu mpanuka y’indege

Abantu basaga 100 bapfiriye mu mpanuka y’indege, Boeing 737 yasandariye hafi y’ikibuga k’indege cya Jose Marti International Airport giherereye mu mujyi wa Havana ubarizwa mu gihugu cya Cuba kibarizwa mu birwa bya Caraibes.

Iyi ndege ya Boeing 737-201 bivugwa ko yari imaze imyaka 40 yahagurutse ku isaha ya saa 12:08 (16:08 GMT) z’ejo ku wa gatanu ikaba yakoraga ingendo zihuza imigi y’imbere mu gihugu.

Abagenzi 110 ni bo bari bayirimo habazwe n’abakozi bayikoragamo nk’uko byatangajwe na Sosiyete yari ifite iyi ndege.

Abakozi batandatu b’abanya Mexique ni bo bayikoragamo, mu gihe abagenzi biganjemo abo muri Cuba, n’abanyamahanga batanu aribo bari muri iyi ndege.

Perezida w’igihugu, Miguel Diaz-Canel yageze ahabereye impanuka avuga ko ari imwe mu mpanuka zikomeye cyane kandi amakuru ateye agahinda.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa abagore batatu bavanwe muri iyi ndege bakiri bazima, gusa aba na bo bararembye bikomeye nk’uko amakuru akomeje kubivuga.

Kugeza ubu muri Cuba hamaze gutangwa iminsi ibiri y’icyunamo mu rwego rwo kwibuka abaguye muri iyi ndege.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger