AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo n’umuryango we muri Arabia Saoudite baranzwe n’ushya twinshi

Ikirangirire muri Ruhago ku Isi,Cristiano Ronaldo yakiriwe muri Al Nassr Football Club mu birori bikomeye byabaye ku mugoroba w’uyu wa Kabiri,tariki ya 03 Mutarama 2023.

Cristiano Ronaldo n’umuryango we beretswe umuryango mugari wa Al Nassr muri ibi birori by’akataraboneka .

Ibi birori byahagurukije benshi by’umwihariko abafana b’iyi kipe bari buzuye Mrsool Park Stadium,ikinirwaho na Al Nassr.

Ibi birori bije nyuma y’uko uyu mugabo asinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice avuye muri Manchester United.

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye,anakora udushya twinshi mu kumwakira.

Yageze ubwo avuga ko agiye gukina muri Afurika y’Epfo,ati “Ntabwo ari iherezo ry’akazi kanjye kuza muri Afurika y’Epfo,”… yashakaga kuvuga Saudi Arabia.

Yongeye gutungurana ubwo yabazwaga ku kayabo k’amafaranga agiye guhembwa avuga ko azishyurwa umukinnyi udasanzwe bityo kuri we abona ari ibisanzwe.

Yavuze ko akazi ke I Burayi karangiye ubu agiye guhanga amaso iyi kipe ye ya Al Nassr iri mu zikomeye muri kiriya gihugu.

Cristiano Ronaldo yasubije abavuze ko yarangiye ati “Ntabwo ari ihereo ryanjye rya ruhago kuza muri Saudi Arabia. Abantu benshi baravuga ariko ntacyo bazi ku mupira w’amaguru.Ndabizi ko shampiyona ya hano irimo guhangana.

Sinitaye ku byo abantu bavuga ku mahitamo yanjye.Nafashe umwanzuro kandi ndishimye.”

Cristiano Ronaldo yatumye abakunzi b’iyi kipe batangiye kwiyongera cyane ku mbuga nkoranyambaga zayoakimara kuyerekezamo.

Umutoza wa Al Nassr FC Rudi José Garcia muri uyu muhango yagize ati ” Natunguwe cyane no kubona abanyamakuru bangana gutya nta mukino wabaye kuko iyo twakinnye haza umwe, babiri batatu…Banyamakuru mujye muza buri mukino tuganire ku gitego cya Cristiano.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger