AmakuruImikino

Coronavirus: Shampiyona yo muri Espagne yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri esipanye, La Liga, batangaje ko basubitse imikino ya shampiyona muri iyi sezo ya 2019-20 kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira benshi no kwica benshi ku Isi.

Kuri uyu wa Kane ni bwo batangaje ko babaye basubitse shampiyona mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bikaba byanakwiyongera bitewe n’uko iki cyorezo kizaba cyifashe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’akanya gato Real Madrid itangaje ko abakinnyi bayo bakina basketball basuzumwe bakabasangamo Coronavirus ubwo bari bavuye gukina imikino ya Euro League I Milan mu butariyani.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru I Burayi, UEFA, ntacyo iratangaza kuri iki cyemezo La Liga yafashe ndetse ntacyo iratangaza ku mukino wo mu cyumweru gitaha ubwo Real Madrid izaba ikina na Manchester City muri Champions League.

Iyi kipe yo muri Espagne yabaye ifunze ibibuga byose bihereye mu gace ikoreramo imyitozo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Real Madrid rigira riti “Icyemezo cyafashwe ni ugushyira mu kato ikipe ya mbere ya Basketball n’iya mbere y’umupira w’amaguru, bitewe n’uko abakinnyi b’amakipe yombi basangira ibibuga muri Ciuadad Real Madrid.”

Uretse La Liga, icyiciro cya kabiri muri Espagne ‘Segunda division” nacyo cyahagaritswe, aho La Liga yavuze ko izongera gukora igenzura nyuma y’aka kato ku makipe yagizweho ingaruka ndetse n’ahandi bishobora kugaragara.

Real Madrid ya kabiri muri La Liga, yagombaga kwakira Eibar mu mukino wa Shampiyona ku wa Gatanu, yamaze gukuraho ibiganiro byose yari kugirana n’abanyamakuru.

Icyorezo cy’indwara ya coronavirus gikomeje kuvugwa hose, cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa bya siporo bikomeje guhagarikwa mu bice byose by’Isi.

Mu Butaliyani, ibikorwa byose bya siporo birimo Shampiyona ya Serie A, byabaye bihagaritswe kugeza tariki ya 3 Mata 2020. Nyuma y’uko myugariro wa Juventus n’u Butaliyani, Daniele Rugani bigaragajwe ko arwaye coronavirus, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko ikipe yose ya Juventus izamara ibyumweru bibiri iri mu kato.

Imikino ibiri ya Europa League yagombaga kuba kuri uyu wa Kane, yasubitswe mu gihe indi iza kubera mu muhezo.

Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, nayo yabaye ihagaritswe mu gihe ikipe ya McLaren yikuye mu isiganwa ry’imodoka rya Australian Grand Prix ryagombaga kuba mu mpera z’icyumweru, bitewe n’uko umwe mu bayigize yanduye coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger