AmakuruImyidagaduroUrukundo

Clapton Kibonke yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we utwite +AMAFOTO

Mugisha Emmanuel wamamaye cyane ku kazina ka ‘ Clapton Kibonke’  we n’umukunzi we Umutoni Jacqueline basezeranye imbere y’amategeko  bemera kubana nk’umugore n’umugabo.

Bivugwa ko Clapton n’umukunzi we ba babamaze imyaka itatu bakundana,  kuri  uyu munsi wa 18 Ukwakira 2018 imbere y’amategeko bamaze kwemezwa nk’umugabo n’umugore. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mumurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Nkuko bigaragara mu mafoto Mutoni Jacky wamaze kuba umugore wa  Clapton (Mugisha Emmanuel) bisa naho atwite inda nkuru.

Clapton Kibonke benshi bamuzi muri filime y’uruherekane ya “Seburikoko” , akaba umunyarwenya, umuhanzi uririmbaindirimbo  izihimbaza Imana n’ibindi.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Umutoni Jacqueline
Ku mafoto bigaragara ko Umutoni Jacqueline wemeye kuba umugore wa Clapton atwite

 

  • Ibyamamare bitandukanye muri Sinema nyarwanda byaherekeje Clapton Kibonge muri uyu muhango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger