AmakuruImyidagaduro

Christopher ngo ntazibagirwa umuhanzi wamuguriye imyenda yo kujyana muri Salax Awards

Christopher Muneza ni umuhanzi udatinya kuvuga ko aho agaze ahagaze neza mu ruhando rwa muzika mu Rwanda, nubwo bimeze gutyo ariko yavuze ku bantu bamufashije ngo agere kuri uru rwego agezeho muri iki gihe harimo n’uwamuguriye imyenda kugira ngo yitabire itangwa rya Salax Awards yari yatinye kujyamo atambaye uko yabyifuzaga .

Christopher ubwo yari mu kiganiro The Turn Up gica kuri TV10 yagerageje kuvuga bamwe mu bantu bamufashije muri muzika barimo Mani Martin, Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys , Kina Music na Patrick Rukundo uzwi nka Patycope, akaba yanavuze ko hari abandi benshi atahise yibuka.

Christopher yavuze ko Mani Martin ngo bahuye akasaba ko yamuririmbira  Christopher arabikora yumva azi kuririmba nuko Mani Martin amugira inama yo kuba umuhanzi aramufasha ku buryo n’indirimbo yakoraga Mani martin yabaga ahari akabimufashamo.

Kina music nayo ngo yaramufashije cyane kuko ni Label (Inzu itunganya umuziki inafasha abahanzi ) yazamukiyemo cyane

Christopher agaruka kuri Patycope yavuze ko uyu musore ikintu yamufashije ari ukumenyakanisha umuziki we  kandi atamuzi ku buryo yumvaga afite amatsiko yo kubona uwo muntu bahoraga bavuga. Abanyamakuru batandukanye nka Uncle Austine, Ali soudy usigaye aba muri Amerika na David Bayingana nabo ngo baramufashije cyane.

Umuntu Christopher atazibagirwa ngo ni Nizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boys wamuguriye imyenda kugira ngo bitabire ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards.

Christopher yagize ati “Nizzo  yarampamagaye arambwira ngo tujye muri Salax, ndamubwira nti wapi, arambaza ati kubera iki ? ndamubwira nti nta myenda mfite nakwambara ijyanye na hariya hantu,  Nizzo arambwira ati ngwino nkwereke,  turagenda ajya kungurira imyenda tujya muri ibyo birori.”

Christopher asaba imbabazi uwo yaba yibagiwe  gushimira ngo kuko ari benshi cyane gusa ngo anateganya kuzakora igitaramo kizabahuza bose, akabashimira.

Christopher Muneza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger