AmakuruImikino

Chelsea yemeye kugurisha burundu Hazard muri Cercle Bruges y’iwabo mu Bubiligi

Ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yemeye kugurisha burundu Kylian Hazard mu kipe ya Cercle Bruges y’iwabo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Kylian Hazard uyu asanzwe ari murumuna wa rutahizamu Eden Hazard witezwe kugera muri Real Madrid mu gihe cya vuba na we avuye muri Chelsea.

Hazard muto kuri ubu ufite imyaka 23 y’amavuko, yageze muri Chelsea mu mpeshyi ya 2017 kubutse mu kipe ya Ujpest yo muri Hongiriya (Hungary). Yakiniye iyi kipe y’i Londres imikino 11, ayitsindamo igitego cya mbere bakina na Swansea mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu mwaka w’imikino yawumaze muri Cercle Bruges y’iwabo mu Bubiligi amaze gutsindira ibitego bine mu mikino 21 yayikiniye mu marushanwa yose. Azaba burundu umukinnyi w’iyi kipe mu mpeshyi, ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba ryafunguye imiryango.

Mu itangazo Chelsea yashyize ahagaragara, yashimiye Hazard ibyo yayikoreye, inamwifuriza amahirwe ku handi agiye kwerekeza.

Yagize iti” Turashimira Kylian ku byo yakoreye ikipe kandi turamwifuriza amahirwe masa ku handi agiye kwerekeza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger