AmakuruImikino

Igitego cya Rwatubyaye cyafashije Swope Park Rangers gukura amanota atatu kuri Louisville FC

Myugariro Rwatubyaye Abdul yafashije ikipe ye ya Swope Park Rangers kwegukana amanota atatu, nyuma yo kuyitsindira igitego cyayihesheje insinzi ikina na Louisville City FC.

Hari mu mukino wa USL wahuje amakipe yombi mu ijoro ryakeye. Warangiye Rwatubayye na bagenzi be batsinze ibitego 3-2, bakuraho agahigo k’imikino itatu Louisville City FC yari imaze idatsindwa.

Ku batabizi, Swope Park Rangers ibarizwa mu kiciro cya kabiri cya shampiyona ya leta zunze ubumwe za Amerika, gusa ikaba ifatwa nka murumuna wa Kansas City FC yakuye Rwatubyaye Abdul muri Rayon Sports.

Uretse kuba Rwatubyaye yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu ku munota wa 90, yanatowe nk’umukinnyi w’umukino.

Ni umukino wari wabereye ku kibuga Children’s Mercy Park cya Swope Park Rangers.

Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye Rwatubyaye na bagenzi be bari imbere n’ibitego 2-0, gusa mu cya kabiri baza kwishyurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger