Amakuru ashushyeImikino

CHAN 2020: Sugira Ernest yafashije Amavubi kwitwara neza muri Ethiopia

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yatsinze Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 wabaye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Mekelle muri Ethiopia.

Ethiopia yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rubonyemo uburyo bubiri gusa bwo kubona igitego kuri Mekelle Stadium.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yatangiye ashaka ibitego ndetse ubona arusha Ethiopia bitandukanye no mugice cya mbere, Sugira Ernest ni we watsindiye u Rwanda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 60 nyuma yo kwigarama umupira w’umuterekano watewe na Iranzi Jean Claude.

Ikipe y’Igihugu yakomeje gukina neza muri iyi minota, yahushije kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 64.

Mashami Vincent yakoze impinduka eshatu muri uyu mukino, Iradukunda Eric ‘Radu’ asimbura Iranzi Jean Claude ku munota wa 71, Butera Andrew asimbura Manishimwe Djabel ku wa 79 mu gihe Sugira Ernest yasimbuwe na Mico Justin habura iminota ine ngo umukino urangire.

Ethiopia yasatiriye bikomeye izamu ry’u Rwanda mu minota ya nyuma, ariko  Bakame abera ibamba Ethiopia umusifuzi w’Umunya-Kenya Anthony Ogwayo asoza umukino ari 0-1.

Amavubi yakinnye uyu mukino adafite Niyonzima Haruna na Kimenyi Yves bafite ikibazo cy’ibyangombwa kugeza ubu kitarakemurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira, aho Amavubi azaba akeneye kwihagararaho kugira ngo yerekeze mu Gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo, kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda:

Ndayishimiye Eric (c), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nshimiyimana Imran, Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo
Ethiopia izaza i Kigali ishaka gutsinda u Rwanda kugira ngo ibone itike ya CHAN 2020
Twitter
WhatsApp
FbMessenger