AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports yisanze hamwe na Gor Mahia na LLB

Tombola y’uko amakipe agomba gucakirana mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yasize Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Gor Mahia bari kumwe mu itsinda rya CAF Confederations Cup na Lydia Ludic Academic y’i Bujumbura bacakiranye mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league.

Ni tombola yabereye i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania ari na ho izabera guhera tariki ya 28 Kamena kugeza tariki ya 12 Nyakanga.

Iyi tombola yasize Rayon Sports yo mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kabiri, ikaba iri kumwe na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, LLB y’i Bujumbura mu Burundi na Port yo mu gihugu cya Djibout.

Iyi tombola kandi yasize amakipe abiri yo mu gihugu cya Tanzania arebana urunuka; Simba Sports Club na Young Africans yisanze mu itsinda rimwe, aho yombi abarizwa mu itsinda ry’urupfu rinaherereyemo St George yo muri Ethiopia.

Muri rusange dore uko amatsinda ateye:

Itsinda rya mbere:

  • AZAM FC (Tanzania)
  • KCCA (Uganda)
  • JKU (Zanzibar)
  • Kator FC (South Sudan)

Itsinda rya 2:

  • Rayon Sports FC (Rwanda)
  • Gormahia (Kenya)
  • Lydia Lydic (Burundi)
  • Ports (Djibouti)

Itsinda rya 3:

Yanga Africans (Tanzania)

  • Simba SC (Tanzania
  • St George (Ethiopia)
  • Dakadaha (Somalia)

Rayon Sports izakina umukino wa mbere icakirana na Gor Mahia yo muri Kenya ku wa 01 Nyakanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger