AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports irahura na LLB mu mukino idakwiye kugira ikosa ikora

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera i Dar Es Salaam, irongera kugaruka mu kibuga kuri uyu wa kane ikina na LLB y’i Burundi, mu mukino isabwa gutsinda kugira ngo igere muri 1/4 cy’irangiza.

Ni umukino wa gatatu w’itsinda iyi kipe igiye gukina, nyuma y’uko imikino ibanza yose yayinganyije; harimo uwo yanganyije na Gor Mahia 2-2 ndetse n’uwo yanganyijemo na AS Ports 1-1.

Uyu mukino uteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe za hano i Kigali.

Mu gihe Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino, irahita iba iya mbere cyangwa iya kabiri muri rino tsinda rya kabiri bijyanye n’uko umukino wa Gor Mahia na AS Ports ugenda.

Kunganya uyu mukino cyangwa kuwutsindwa birahita bituma Rayon Sports isezererwa muri iyi mikino, kuko birahita APR FC yarangije ku mwanya wa gatatu mu tsinda rya mbere kugera muri 1/4 cy’irangiza nka Best Loser.

Rayon Sports na LLB baherukaga guhurira mu mikino ibiri ya Total CAF Champions league yabaye muri Gashyantare. Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 1-1, mu gihe uwo kwishyura Rayon Sports yawutsindiye i Bujumbura 1-0 igahita inakomeza mu kiciro mgikurikiraho.

Nyuma y’uyu mukino havuzwe byinshi cyane, harimo kuba Rayon Sports yari yahaye ruswa abasifuzi na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe, ibi bikaba byaraviriyemo bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports guhagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru na CAF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger