AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup 2019: Uko amakipe azahura muri 1/4

Imikino y’ijonjora rya CECAFA kagame Cup 2019 yasize amakipe abiri ya hano mu Rwanda ageze muri 1/4 cy’irangiza , nta gutombora kwahabaye kugirango hamenyekane uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza ahubwo bahuje amatsinda.

Nyuma y’imikino y’amatsinda yabaye, amakipe yageze muri ¼ ni Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Rayon Sports yo mu Rwanda (mu itsinda A), KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania (mu itsinda B), APR FC yo mu Rwanda na Green Eagles yo muri Zambia (mu itsinda C), Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (mu itsinda D).

Uko azahura

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga

  • TP Mazembe vs Azam FC
  • KCCA vs Rayon Sports FC

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga

  • APR FC vs AS Maniema Union
  • Gor Mahia vs Green Eagles FC

Nta gihindutse biteganyijwe ko iyi mikino yose yabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, isaha iyi mikino izaberaho iramenyekana kuri uyu wa mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger