AmakuruImyidagaduro

Cardi B ari mu maboko ya Polisi yo mu mujyi wa New York

Umuraperi uri kuzamuka neza mu njyana ya HipHop muri Amerika , Belcalis Marlenis Almanzar wamamaye cyane mu muziki nka Cardi B, ku munsi w’ejo kuwa 02 Ukwakira 2018 yari mu maboko ya polisi yo mu mujyi wa New York abazwa ibibazo kukavuyo aherutse guteza ubwo yahuraga na Nick Minaj mu birori by’imideli bya New York Fashion show.

Uyu muraperi ntiyumvikana na mugenzi we Nick Minaj bafitanye amakimbirane  ari nabyo byatumye yitaba Polisi ngo abazwe ibibazo na Polisi mu rwego rwo gukora iperereza ku mwuka mubi uri hagati yabo. no ku mirwano iherutse kubera mukabari kitwa Angels Strip Club.  gusa Polisi ya bwiye Radio 1 Newsbeat, ko hazatangwa amande y’amafaranga aba bahanzikazi bombi nibabasha kubyumvikanaho.

Cardi nanone aherutse guteza akavuye mu munjyi wa New York mu kabyiniro kwitwa Angels Strip Club, aho Polisi yahise itabara ita muri yombi abantu icyenda ako kanya babazwa kuri aka kavuyo, katurute kuri Cardi B washatse kurwana n’umukobwa witwa  Jade , Cardi B avuga ko yarwamanye na Offset umugabo we, iyi hakomereka abagore babiri. Uyu muraperi ni bigagaragara ko ari mu makosa azahita ashyikirizwa ubutabera.

Cardi B ubwo yari yitabye Polisi i  New York
Twitter
WhatsApp
FbMessenger