Amakuru ashushyeImikino

CAFCC: Abakinnyi ba Rayon Sports batazakina umukino w’ishiraniro bafitanye na Yanga

Mu gihe imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup iri kugera ku musozo kugira ngo hamenyekane amakipe azakomeza muri 1/4 cy’irangiza, hari abakinnyi ba Rayon Sports batazagaragara ku mukino iyi kipe isabwa gutsindamo Yanga Africans yo muri Tanzaniya.

Nyuma y’uko Rayon Sports yitwaye neza muri kenya igatsindirayo Gor Mahia, amahirwe yo kugera muri 1/4 yariyongereye mu gihe iyo itsindwa yari kuyoyoka. Kugira ngo Rayon Sports ikomeze irasabwa gutsindira Yanga hano i Kigali mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018.

Mu gihe yaba itsinze, izategereza ibizava ku mukino uzahuza USM Alger na Gor Mahia kuko bose banganya amanota 8 mu gihe Rayon Sports ifite 6, Yanga ikagira 4.

Rayon Sports isabwa gutsinda Yanga, izakina uyu mukino idafite Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry bahagaritswe na CAF kubera amakarita menshi y’umuhondo.

Kuri aba hiyongeraho Yannick Mukunzi wahagaritswe imikino 3, Christ Mbondi na Kassim bahagaritswe imikino 2 kubera imyitwarire itari myiza bagaragaje ku mukino banganyijemo na USM Alger muri Algeria bikavugwa ko aba basore bateje imvururu ubwo umukino wari urangiye.

Haraza kandi abandi bakinnyi Donkor Prosper ukomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire batari bumvikana neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo babe bakinira uyu mukino kuko hari ibyo batari bumvikana neza babanje kwitondera ngo impande zombi zibiganireho.

Ibi bizatuma abakinnyi basigaye bazakinana impungenge kuko n’iyo bakomeza basabwa kudakora amakosa kugira ngo batazahagarikwa.

Uyu uzaba saa Cyenda n’iminota 30 nkuko CAF yabitangaje mu gihe Rayon Sports itari yasaba ko wimurwa, ni umukino ukaba uzasifurwa  na Mashood Ssali, uzaba ari hagati yungirijwe na Mark Ssonko na Dick Okello naho umusifuzi wa kane akaba Chelanget Ali Sabila bo muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger