AmakuruAmakuru ashushye

Bwambere Kizito agiye gukorana indirimbo n’umuraperi

Umuririmbyi Kizito Mihigo ukundwa na benshi kubera ubutumwa butandukanye ibihangano bye biba bibumbatiye, yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umuraperi atatangaje izina kugira ngo arusheho kuryohereza abakunzi b’umuziki we.

Iki gitekerezo Kizito yakigize mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakunzi be bakunda injyana zitandukanye kuko bose badakunda injyana imwe gusa ahubwo ko hari n’abakunda HiP-Hop bakeneye kuyumva harimo n’ijwi rye.

Yagize ati “Ndatekereza gukorana indirimbo n’umuraperi nkaririmba classique yanjye agashyiramo imirongo ye arapa.Sinzi niba byajyana gusa icyo nshyigikiye ni uko n’abakunzi ba Hip Hop tutabibagirwa kuko ubutumwa dutanga ziba zireba abantu bose.Hari abavugaga ko ntabikunda ariko ndabifite muri gahunda.

Uyu muhanzi umaze amezi 2 afunguwe yatangaje ko afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo yongere yigarurire imitima y’abakunzi be bari bamaze igihe kirekire batamwumva mu bihangano bitandukanye birimo n’ibya gikiristo, bityo akaba ariyo mpamvu yifuje gutanga umuziki akurikije ikigero icyari cyo cyose umuntu agezemo.

Bisanzwe bimenyerewe ko injyana ya HiP-Hop isanzwe ikundwa cyane n’urubyiruko, Kizito akaba ariyo mpamvu yahisemo kuba yakorana n’umuhanzi uririmba Hip-Hop kugira ngo narwo rwisange mu bihangano bye.

Kizito ubwo yamaraga kuvuga ibi, yabajijwe umuhanzi w’umuraperi wa hano mu Rwanda yifuza gukorana nawe avuga ko hari abahanzi ba Hip Hop b’inshuti ze barimo Ama G The Black,ndetse avuga ko yahuriye muri gereza na PFLA ndetse na Jay Polly ku buryo byamworohera kuvugana nabo bakaba bakorana.

Mu gihe kingana n’Amezi abiri Kizito Mihigo avuye muri gereza yasohoye indirimbo nziza cyane yakunzwe n’abantu benshi yiswe “Aho kuguhomba yaguhombya” ubu akaba afite gahunda yo gukomeza gusangiza abantu ibindi bikorwa bitandukanye.

Kizito Mihigo agiye gukorana n’umuraperi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger