Amakuru ashushyeImikino

AFCON U23: Amavubi arushwa cyane aguye miswi na Congo-AMAFOTO

Ikipe y’igihugu Amavubi inganyije na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya gukina igikombe cya Afurika cyabatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri.

Ni umukino wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda urangiye amakipe yombi anganya 0-0, ikipe ya Congo niyo yatangiye yataka Amavubi ariko ba myugariro bitwara neza kugeza umukino urangiye ari 0-0.

Congo niyo yabashije kugera imbere y’izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi kuko yabonye uburyo bugera ku 9 ariko ntibone igitego, ni umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbi 10 nyamara Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 5.

Kubura umukinnyi ukina hagati yugarira byagoye abakinnyi b’Amavubi. Tuisila yacometse umupira mwiza imbere y’izamu ufatwa na rutahizamu  wa Congo Kayemba Edo wagiye mu kibuga asimbuye agongana na Aimable Nsabimana ariko ntibyamubuza gutera mu izamu, igitego umusifuzi aracyanga yemeza ko yabanje gusunika uyu myugariro w’u Rwanda ukina mu Buhinde.

Ku munota wa 81 w’umukino, Nshuti Innocent utahaye akazi gakomeye ba myugariro ba RDC yasimbuwe na Biramahire Abbedy Christophe. Aba bombi bakina muri Tunisia.

Uko indi mikino yagenze , Mauritius o-5 Kenya  , Burundi  2-0  Tanzania,  Ethiopia  4-0, Somalia, Uganda  1-0  South Sudan, Seychelles  1-1 .

Ababanjemo ku mpande zombi
Babanje kwitoza gake mbere y’umukino

Abatoza b’Amavubi
Abasifuye uyu mukino

 

11 babanjemo ku ruhande rwa Congo
11 babanjemo ku ruhande rw’amavubi

Aba bakinnyi bari bagonganye

Nta gitego cyinjiye mu izamu ry’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger