AmakuruImikino

Bugesera FC yikomye FERWAFA ku iyimurwa ry’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona yari ifitanye na Rayon Sports

Ni ukutemeranya kwa Bugesera FC n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA gushingiye ku ibaruwa FERWAFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports iyisubiza kuyo yari yayandikiye ku italiki ya 14 Ukwakira 2019 iyisaba kwimura umukino izakiramo Bugesera FC taliki ya 22 Ukwakira 2019 saa cyenda (15h00).

Ikipe ya Rayon Sports ikaba yarasabaga ko uyu mukino wimurwa bitewe n’uko iyi saaha ihurirana n’ amasaha y’akazi bityo ikaba yari yagaragaje impungenge z’uko nta bafana baboneka ku kibuga mu gihe iyi kipe yari yagaragaje mu ibaruwa yayo ko abafana aribo ikesha amikoro yayo.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira nibwo FERWAFA yasohoye ibaruwa isubiza Rayon Sports ko uyu mukino wimuwe ukavanwa ku isaha ya saa cyenda ukimurirwa ku isaaha ya saa kumi n’ ebyiri (18h00) kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mwanzuro FERWAFA yafashe wo kwimurira umukino ku isaaha ya saa kumi n’ebyiri niwo watumye ikipe ya Bugesera FC igaragaza kutemeranya nawo bitewe nuko ngo ubangamiye ubwisanzure bw’abafana bayo kuko bibangamiye umufana guturuka mu Karere ka Bugesera akaza kureba umukino urarangira nijoro I Kigali kandi araza no gusubirayo.nk’uko bwabigaragarije itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwikomye iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Rayon Sports aho bwavuze ko Rayon Sports yashatse gutegura no gushaka kwica mumutwe ikipe ya Bugesera ikabikora ibinyujije kuri FERWAFA.

Kugeza ubu umukino Rayon Sports FC izakira Bugesera FC kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019 saa kumi n’ebyiri. Rayon Sports iri kumwanya wa 2 n’amanota 7 inganya na APR FC, naho Bugesera FC ihagaze ku mwanya wa 9 n’amanota 4, zombi zikaba zimaze gukina imikino yazo yose uko ari 3.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger