AmakuruImyidagaduro

Ndimbati agiye gushyira hanze indirimbo ya HipHop

Uwihoreye Moustapha wamenyakanye nka Ndimbati muri film isetsa y’uruhererekane ya Papa Sava agiye gusohora indirimbo yise ‘Nabuze umuntu’ izaba ikoze muri Trap Music.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda yamenyekanye bwa mbere ubwo yajyaga muri film y’uruhererekane ya City Maid akinamo yitwa Deo.

Nkuko yabinyujije kuri Status ye ya Whatsapp yerekanye ifoto yamamaza indirimbo ye avuga ko mu minsi mike iza kuba yagiye ahagaragara.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka izina uyu mugabo yabonye ko ibyo bidahagije ahitamo n’inzira yo kwerekeza mu muziki.

Iyo ndirimbo ye izaba yitwa ‘Nabuze umuntu’ iri gukorerwa muri Studio ya Country Records hamwe na Producer Nizbeat.

Muri Papa Sava, uyu mugabo yagiye agaragaramo kenshi asetsa abantu ari naho hagiye hava amagambo ubu akoreshwa na benshi mu rubyiruko kubera uyu mugabo.

Muri ayo magambo harimo nka ‘Umaze kubyimba’, Uzagira umunwa kugeza ryari’ n’ayandi.

Kuri iyo foto hejuru handitseho ijambo rivuga ngo ‘Ndimbati aje mu njyana ya Trap Music’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger