Inkuru z'amahanga

Brussels: Inkomamashyi z’abambari ba FDU Inkingi zateguye imyigaragambyo irwanya Perezida Kagame

Amakuru yizewe ava i Brussels mu Bubiligi avuga ko abiganjemo imburamukoro zitwikiriye ingirwashyaka rya FDU Inkingi zirirwa zizerera mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cy’Ububiligi bateguwe Ikinamico yiswe imyigaragambyo , igamije kwamagana Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame biteganijwe ko yitabira inama yateguwe n’umurynago w’Ubumwe bw’Uburayi, ikaba ari inama izahuza abayobizi bawo n’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe.

Abashyushye muri izi kinamico higanjemo abambari b’ingengabitekerezo ya Giparimehutu bibumbiye mu ngirwashyaka FDU-Inkingi yahoze yunze ubumwe na FDLR bari bahuriye ku mugambi mubisha wo gusiga bashenye u Rwanda.

Mu makuru twamaze kumenya ni uko amazina ya bamwe mu bazitabira iyo myigaragambyo cyane abo muri iyo ngirwashyaka rya FDU Inkingi, n’abambari babo bafatanya mu kurwanya u Rwanda ,muri abo hari uwitwa Kayumba Pracide ,uza kwisonga mu kurwanya u Rwanda. Harimo kandi Kabera Mugabe Fidele, Nsengimana Tharcisse, Nsengiyumva Oswald, Nduwayezu Straton, Niwenshuti Ladisras, Sibomana Anaclet, Munyaneza Auguste, Kankundiye Claudine, Antoine, Simbaburanga John, Rwandekezi Didier, Umunyamakuru Gaspard, Joseph Matata, Gustave, aba bose bakaba ari nabo barimo kwifashishwa mu gukangurira izindi nzererezi zose zitagira icyo zikora kuza mu myigaragambyo.

Perezida Kagame afatwa nk’umwe mub’ingenzi bazitabira iyi nama, cyane ko n’imiyeteguro yibanze itegura uko iyi nama izagenda yatangairiye i Kigali mu mwaka ushize.

Aba bahugiye mu bisa n’ikinamico mu gihe abanyarwanda bakunda igihugu cyabo mu bihugu nka Maroc, Guinea na Tunisia , Japan , USA na China bakomeje ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu aho bahurira hamwe bagasabana banungurana ibitekerezo ku ruhare bagira mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Icyo twavuga kuri aba twagerereranije n’inkorabusa nibakure amerwe mu isaho kuko Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, batagikeneye ibibarangaza, nk’uko babigaragaje muri ubwo busabane. Abakora ubusa ngo barigaragamya rero nibakomeze bate igihe, Abanyarwanda bazima bakomeze barwubake, rukomeze rwamamare no mu mahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger