AmakuruAmakuru ashushye

Breaking: Myugariro Faustin Usengimana yerekeje muri Zambia

Myugariro Faustn Usengimana wari umaze igihe nta kipe afite amaze kwerekeza mu kipe ya Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia.

Ni nyuma y’igihe uyu musore yerekeje mu kipe ya Khaitan Sporting Club yo mu gihugu cya Kuwait, gusa bikarangira atarambyemo.

Faustin Usengimana wari umaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu gihugu cya Zambia.

Iyi kipe ya Buildcon Faustin yerekejemo, ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Zambia MTN/FAZ Super Division. Ni ikipe itamaze igihe kirekire ishinzwe kuko Wikipedia igaragaza ko yashinzwe muri 2012.

Ni ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere muri 2017, ikaba ikinira kuri Stade ya Levy Mwanawasa. Ni Stade yakira abafana 40,100.

Buildcon FC ni ikipe y’umuherwe witwa Moses Mubanga, ikaba itozwa na Tenant Chambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger