AmakuruImikino

Bonanza trading Company limited yiyongereye mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yungutse Bonanza Company Limited y’Abashinwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Iyi Company y’Abashinwa ikora ibijyanye na Gaming(imikino y’amahirwe) ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ije yiyongera kuri Airtel-Tigo Rwanda na Radiant Insurance Company Ltd ziherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’iyi kipe.

Amasezerano ya Rayon Sports na Bonanza azamara igihe cy’imyaka ibiri, Rayon Sports ikazajya ihabwa angana na miliyoni 5 z’amanyarwanda buri kwezi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’ iyi Company.

Iyi Company yahise itanga avance y’amafaranga y’amezi atanu angana na miliyoni 25 z’amanyarwanda.

James Hou , umuyobozi wa Bonanza na Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports ni bo basinye aya masezerano.
Hou ashyira umukono ku masezerano.
Ifoto y’urwibutso ku bagize impande zombi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger