AmakuruPolitiki

Bobi Wine yajyanywe mu bitaro muri Uganda

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) nyuma yigihe gito arekuwe n’urukiko agasiga atanze ingwate kuri uyu wa Kabiri yajyanywe mu bitaro bya Rubaga kugira ngo avurwe  ngo kuko  ubwo yari afunzwe yakorewe iyicarubozo.

Bobi Wine ajyanywe mu bitaro bya  Rubaga mu gihe hari andi makuru yavugaga ko yaba agiye kujya kuvurizwa ku mugabane w’i Burayi, Daily Monitor ivuga ko yaraye ageze mu bitaro bya Lubaga ahagana saa yine z’ijoro ari mu mbangukiragutabara yari irinzwe cyane na Polisi.

Nubwo iyi mbangukira gutabara yari irinzwe na Polisi ntibabujije abamotari benshi bayikurikira ndeste n’ubwo  Bobi Wine yinjizwaga mu bitaro, abaturage benshi babyinjiyemo  nakavuyo kenshi biteza umutekano muke muri ibyo bitaro.

Bobi Wine wari uherekejwe n’umugore we  Balbie Kyagulanyi , biravugwa ko uyu mudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo yafatwaga yakubiswe bikomeye n’abamufashe bakamwangiza impyiko.

Bobi Wine yarekuwe ku wa Mbere n’urukiko rw’ahitwa Gulu, asiga atanze ingwate , akaba ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu.

Bobi Wine ubwo yari agejejwe mu bitaro
Abantu benshi bari bahuruye buzuye ibi bitaro byamwakiriye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger