AmakuruPolitiki

Bobi Wine yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko iyicarubozo ari umuco ku bategetsi ba Uganda

Umuhanzi akanaba umunya Politiki Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko muri Uganda iyicarubozo ari akamenyero, anavuga ko nibiba ngombwa azambara ubusa kugira ngo yerekane ku mugaragaro ko yarikorewe.

Ni mu kiganiro uyu mudepite yahaye itangazamakuru mpuzamahanga i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye mu cyiswe ‘gushaka ubuvuzi bwihariye’ ku bikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

Iki kiganiro cyateguwe ku bufatanye n’umunyamategeko we  Robert Amsterdam.

Mu gihe Bobi Wine n’umunyamategeko we bavuga ko uyu muhanzi yakorewe iyicarubozo, abayobozi bakuru mu nzego mkuru za Uganda ntibemeranya n’ibyo bavuga, ibintu Amstredam asanga ari ugukorera umukiriya we iyicarubozo ubugira kabiri.

Amsterdam avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu akorerwa iyicatubozo rizwi, ngo abarikoze nibarangiza bagerekeho kumutangaho amakuru y’ibinyoma bagambiriye kugira ngo akorwe n’isoni.

Mu bayobozi batemeranya n’ibyo aba bavuga harimo  Ofwono Opondo usanzwe ari umuvugizi wa leta ya Uganda. Uyu mu gitondo cy’uyu wa kane yavuze ko niba Bobi Wine yarakorewe iyicarubozo akanaterwa mu nshinge ibintu bitazwi nk’uko bivugwa, akwiye kuzana ibimenyetso akagana iy’ubutabera.

Undi utemeranya na Bobi Wine ni  Beti Kamya usanzwe ari Minisitiri wa Kampala. Uyu yibaza impamvu Bobi Wine yashoboye kwambara inkweto ze ndende ubwo yari i Gulu mu rukiko, kandi yarababaraga.

Mu kiganiro Bobi Wine yagiranye amaze kugirana n’itangazamakuru mu kanya, yshimagiye ko yakorewe iyicarubozo ndetse ko na bimwe mu bikomere bikigaragara ku mubiri we. Yaneretse abanyamakuru zimwe mu nkovu zari ku ntoki avuga ko yatewe n’ibyo yakorewe.

Bobi yagize ati”Sinshobora gukomeza gukomeza kwitesha agaciro gutya, gusa ibi bike mubona ku mubiri wanjye ni ikimenyetso cy’iyicarubozo.”

“Ni akamenyero ku bayobozi ba Uganda gukorera abantu iyicarubozo kandi nyuma baza barihakana. Si njye muntu wa mbere urikorewe, bamwe ryaranabarembeje.”

Umunyamategeko wa Bobi Wine yavuze ko atazambara ubusa imbere y’itangazamakuru gusa ashimangira ko iyicarubozo yanyuzemo ryose riri kwandikwa kandi ko amaherezo ari ukugana ubutabera.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger