AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bitari nk’ibindi byamamare byo mu Rwanda Humble Jizzo yahishuye amazina yise umukobwa we

Umuririmbyi wo mu itsinda rya urban Boys Humble Jizzo uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ishize hamwe n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika,ntagihe kinini giciyemo yatangaje amazina bahaye uyu mwana harimo n’izina rya Humble.

Uyu muryango kuva ku itariki ya 23 Gashyantare 2018 uri mu byishimo bidasanzwe kubera inkuru nziza bakiriye kuva icyo gihe,Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Humble Jizzo yerekanye amashusho yafashwe ubwo basohokaga mu bitaro hamwe n’umufasha we yabyariyemo maze anaboneraho guhishura amazina y’umwana we aho yamwise “Ariella Michelle Blauman Manzi” ,izina Manzi asangiye na se dore ko yitwa Manzi James.

iyi niyo video Humble yashyizeho avuga amazina y’umwana we

Uyu mwana w’umukobwa wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington,twabibutsa ko nyuma y’uko ageze ku isi ntakibazo Humble Yashimiye imana avuga ko ari umunezero mu muryango we. Aho yagize ati:

“Rwari urugendo rurerure rw’amezi icyenda ndetse imana yaradufashije kugeza kuri uyu munsi w’ibitangaza kuri twe,ubuzima buraryoshye muri make ni ibyagaciro kuri twe ku buzima bushya bwu winjiye mu muryango wacu. Imana yadusenderejeho imigisha ku bw’umukobwa w’uje uburanga twungutse,ikaze ku isi mukobwa wanjye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger