AmakuruImikino

Bimenyimana Caleb muri 11 ba Rayon Sports bacakirana na Gor Mahia

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza abakinnyi 11 iza kwifashisha mu mukino wa Total CAF Confederations Cup ihuriramo na Gor Mahia yo muri Kenya kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wo kwishyura unabanziriza uwa nyuma w’itsinda uteganyijwe kubera kuri Kasarani Stadium i Nairobi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports iza gukina ifite abakinnyi bake ku ntebe y’abasimbura, kuko abakinnyi batatu barimo Mukunzi Yannick, Christ Mbondi ndetse n’umuzamu Kassim Ndayisenga bakabaye barajyanye n’iyi kipe batemerewe gukina uyu mukino, nyuma y’ibihano bafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Indi mpamvu ni uko abasore babiri bashya Rayon Sports iheruka gusinyisha: Donkor Prosper Kuka ukina hagati mu kibuga na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire batajyanye n’ikipe ya Rayon Sports i Nairobi, kubera impamvu itarabasha kumenyekana.

Ibi byatumye Rayon Sports ihagurukana abakinnyi 15 bonyine ari na bo iza kwifashisha muri uyu mukino yakabaye itsinda mu gihe yaba yifuza kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa.

11 Rayon Sports ibanza mu kibuga.

Umuzamu: Bashunga Abouba

Abakina inyuma: Manzi Thiery, Rwatubyaye Abdoul na Mugabo Gabriel.

Abakina hagati mu kibuga: Niyonzima Olivier Seif, Mugisha Francois Master, Rutanga Eric na Mutsinzi Ange.

Abataha izamu: Manishimwe Djabel, Bimenyimana Caleb na Kevin Muhire(Araza kuba akina inyuma ya Djabel na Caleb.)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger