AmakuruImyidagaduro

Billboard yagaragaje abahanzi batanu bahagarariye umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga

Nyuma y’uko u Rwanda rwemeranyijwe na Formula 1 kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu 2030, amahanga akomeje kwita ku gihugu no ku byo gitanga mu nzego zitandukanye, zirimo umuziki.

Ikinyamakuru Billboard, binyuze ku ishami ryacyo rya Afurika, cyagaragaje abahanzi batanu bo mu Rwanda bagira uruhare mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga. Abo ni Bruce Melodie, The Ben, Kivumbi King, Ariel Wayz na Alyn Sano.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko u Rwanda rudafite amahirwe yo kugaragara ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri Formula 1 gusa, ahubwo ko n’uruganda rw’umuziki rukomeje gutera imbere, bitewe n’abahanzi bakora injyana zitandukanye zirimo Afro-pop, R&B, Hip-Hop na Soul.

Billboard Africa yashimangiye ko abahanzi bafite amazina akomeye nka Bruce Melodie na The Ben, hamwe n’abakomeje kuzamuka barimo Kivumbi King, Ariel Wayz na Alyn Sano, bagaragaza ubudasa n’ubwaguke bw’umuziki nyarwanda.

Iti: “Kuva ku b’amazina manini, nka Bruce Melodie na The Ben, kugeza ku b’ikiragano gishya barimo Kivumbi King, Ariel Wayz na Alyn Sano. Aba bahanzi bagaragaza ishusho y’ubwaguke bw’uruganda rw’umuziki w’iki gihugu.”

Kwakira Formula 1 mu Rwanda bizaba ari amateka mashya kuri Afurika, kuko iri rushanwa rizaba rigarutse kuri uyu mugabane nyuma y’imyaka 33. Riheruka kuhakinirwa mu 1993, ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Uretse amahirwe yo kumenyekanisha igihugu, iri rushanwa ritegerejweho no gufungurira amarembo abahanzi nyarwanda, abategura ibitaramo n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro. Abashyitsi bazajya bitabira irushanwa bashobora no kuzitabira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bizajya bitegurwa mu gihe cyaryo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) cyatangaje ko ahazajya habera Formula 1 hazanategurirwa ibikorwa bitandukanye birimo ubukerarugendo buzwi nka Visit Rwanda, ubucuruzi, ibitaramo, imurikagurisha, inama n’andi marushanwa yo gusiganwa mu modoka.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka imihanda yabugenewe izakoreshwa muri iri rushanwa bizatangira mu ntangiriro za 2028, kugira ngo izabe yuzuye mbere y’uko irushanwa ritangira mu ntangiriro za 2030.

Ibi biteganyijwe bishobora gutuma u Rwanda rurushaho kugaragara ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe umuziki, ubukerarugendo, siporo n’imyidagaduro bikomeje gufatwa nk’inzego zifite uruhare mu kumenyekanisha igihugu no guteza imbere ubukungu bwacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger