AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bibiliya nyakwigendera Whitney Houston yasize yanditse igiye kugurishwa akayabo

Mu mwaka wi 2012 nibwo umugabo utazwi yagurishije inzu ya nyakwigendera Whitney Houston wamamaye muri muzika yamukodesheje hagati y’umwaka wa 2009 na 2011,icyo gihe ayigurisha ngo yaje gusohora ibintu byose uyu mugore yari atunze ariko yibagiwe ubwo yimukaga gusa aza gusigarana Bibiliya ye yari yanditsemo amabanga akomeye yaranze ubuzima bwe dore ko hari amakuru yari afite amubwira  ko hari igihe izakenerwa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ amakuru aravuga ko kuri ubu iyi Bibiliya yamaze gushyirwa ku isoko nuwahoze akodesha inzu uyu nyakwigendera hagati y’umwaka wa 2009 na 2011 aho ihagaze kuri ubu amafaranga angana na madorali ibihumbi 95.000 uyavunje mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda agahita angana na miliyoni 82,832,400.00.

Rumwe mu rupapuro rugize iyo Bibiliya ya Nyakwigendera Whitney Houston yashyizwe ku isoko

Uyu muntu utazwi wavuze ko yabonye  iyi Bibiliya mu gikarito irikumwe n’imyenda ndetse na CD maze ahamagaye abarinzi ba Whitney Houston abibutsa ko haribyo bibajyiwe bagahita bamubwira ko we bibaye byiza yabigumana nimba abishaka ngo nyuma yaje kugurisha iyi nzu iki cyamamarekazi cyabagamo gikodesha maze ajungunya ibyari birimo byose uretse iyo Bibiliya yagarukaga ku buzima bwe.

Uyu mugabo wakomeje avuga ko iyi Bibiliya byanze bikunze igomba kugurwa ndetse ikanamwungukira cyane ko anabifitiye icyizere gikomeye ibi akaba abyemeza agendeye ku kuba iyi Bibiliya yandikishije umukono wa nyirubwite ndetse ikindi gikomeye igizwe na page nyinshi zigaruka ku buzima bwe bwite mu muziki ndetse n’umuryango we by’umwihariko amatariki y’igihe we n’umugabo we witwa Robert B.Brown bakoreye ubukwe ndetse n’igihe nyakwigendera umukobwa we Bobbi Kristina yavukiye dore ko ngo handitse ko yavutse tariki ya 4 werurwe 1993.

Twabibutsa ko iki cyamamarekazi mu muziki Whitney ubwo yitabaga imana yagaragaye mu bwongero akikijwe n’ibiyobyabwenge birimo Cocaine na Marijuana ndetse n’imiti yo kwa muganga muri gashyantare 2012 gusa uwahoze ari umugabo we Bobby Brown Robert we nanubu atekereza ko uwari umukunzi we atazize ibiyobyabwenge.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger