Imyidagaduro

Bibaye ngombwa ko nasubirana n’uwo twakundanye kera nasubirana na Hvette: Nizzo

Nizzo uririmba uririmba mu itsinda rya Urban Boys asanga bishobotse ko yahitamo uwo bahoze bakundana ngo basubire mu rukundo yahitamo Hvette kuko babanye neza ku buryo gusubirana ntacyo byaba bitwaye.

Ibi yabitangarije kuri Radio Isango Star , muri iki kiganiro, Nizzo yabajijwe umukobwa yumva yakongera gukundana nawe mu bo  batandukanye maze asubiza ko  ari Yvette Umulisa wiga mu Bushinwa kuko ngo yibuka ibihe byiza bagiranye akabikumbura.

Nizzo yagize ati: “Umu-x twabanye neza birarangira ariko urakumbura. Aracyiga hahandi. Nsabwe gutoranyamo umwe uwo twakongera gukundana nahitamo Yvette, twarabanye mu bandi bose”.

Nizzo akomeza avuga ko nyuma yo gutandukana na Hvette nta wundi mukobwa yakundanye nawe aseka cyane anasaba abafana be n’inshuti ze muri rusange kum,ufasha gushaka umukunzi we avuga ko babanye neza .Aha yagize ati:”Ndi single abamfasha bambe hafi”

Nizzo yagiye avugwa ho inkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye, yavuzweho urukundo na Anitha Pendo ndetse no mu minsi ishize yagarutsweho ubwo byanugwanugwaga ko ashobora kuba akundana n’umunyarwandakazi ucururiza  mu Busuwisi witwa Nisingizwe Solange icyakora Nizzo yahamirije abantu ko nta mukunzi afite kandi ngo ntiyigeze akundanaho n’uyu mucuruzikazi.

Ibya Nizzo na Hvette byazambiye Ku mbuga nkoranyambaga Nizzo yakundaga gushyiraho amafoto y’uyu mukobwa w’imyaka 23 avuga ko yamwihebeye akanarenzaho amagambo y’urukundo ashimangira ko bazanabana mu gihe Imana yaba ibibayemo bajya gushwana rero Nizzo yatangiye kujya asiba ayo mafoto nubwo we yavugaga ko Atari ikimenyetso cyo kuba ari gushwana na Hvette.

Nizzo aherutse I Dubai , ubwo yari aha , ku mbugankoranyamabaga  hacicikanye amakuru yavugaga ko yagiye kureba uyu Nisingizwe Solange gusa ariko nanone Nizzo yabihakaniye kure avuga ko we yibereye I Dubai muri gahunda yo gutembera no kuruhuka gusa ko ntaho bihuroiye no gusura Solange.

Umucuruzikazi Solange wavuzweho gukundana na Nizzo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger