AmakuruAmakuru ashushye

BET Awards 2018: Mamoudou Gassama warokoye umwana agiye guhanuka ku gorofa ndende yahawe igihembo

Umunye-Mali wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Emmanuel Macron kubera igikorwa yakoze kidasanzwe arokora umwana muto wari ugiye guhanuka ku gorofa ndende, yahawe igihembo cy’uwakoze igikorwa cy’indashyikirwa(Humanitarian Heroes) mu bihembo bya BETAwards 2018 byaraye bitanzwe.

Mamoudou Gassama yafatwaga nk”umwimukira mu gihugu cy’ubufaransa mbere y’uko amenyekana , kuri ubu uyu musore w’imyaka 22 mu ijoro ryakeye yahawe igihembo cya BET Humanitarian Awards hamwe n’abandi batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa nka  James Shawn Jr, Anthony Borges, Naomi Wadler, Justin Blackman na  Shaun King.

Mamoudou yavuze ko arokora uriya mwana avuga ko yabikoze atitaye kuburebure bw’amagorofa y’uriye n’imbaraga afite ahubwo yabikoze kubera imbabazi yagiriye uwo mwana wari agiye guhanuka ku igorofa.

Uyu musore aherutse kwakirwa na  Emmanuel Macron washimishijwe n’igikorwa uyu musore yakoze maze avuga ko impapuro ze zose zigiye kwemerwa n’amategeko y’ubufaransa ndetse anahabwe ubwenegihugu cyane ko yari yaranagiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko hakiyongeraho no guhabwa akazi muri iki gihugu ko gutabara ahabaye impanuka.

Anthony Borges, James Shaw Jr., Justin Blackman, Mamoudou Gassama (hagati) wari wambaye k’inyafurika, Naomi Wadler na Shaun King
Mamoudou Gassama aganira n’itangazamakuru mbere y’uko ajya guhura na Perezida wa Mali.
Mamoudou Gassama ubwo yakirwa na Perezida Emmanuel Macron

Mamoudou atabara umwana w’imyaka 4 y’amavuko wari ugiye guhanuka ku igorofa y’inzu 18 mu mujyi wa paris.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger