Imyidagaduro

Belinda wahatanye muri Miss Rwanda 2017 yakoze ubukwe

Umutoni Uwase Belinda wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017,  Kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017  yasezeranye na Theo Gakire Ntarugera,  ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort ku Kibuye.

Ubukwe bwa Theo Gakire Ntarugera  na Miss Umutoni Uwase Belinda bwaje butunguranye ndetse bwamenyekanye habura iminsi mike ngo habeho imihango yo gusaba no gukwa.

Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byabaye kuwa 01 Ukwakira 2017, byitabirwa na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Ibirori byo kwishimira urugo rushya rwa Miss Umutoni Uwase Belinda na Theo Gakire Ntarugera byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Umutoni Tracy Ford n’abandi.

Umutoniwase Belinda afite imyaka 21, ibiro 55 akareshya na sentimetero 1.70. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu mwaka wa kabiri mu Ishami ryiga ibijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (Business Management), amashuri yisumbuye yayigiye ku ishuri rya Elena Guerra riri mu Karere ka Muhanga ari naho yakuriye.

Mu irusahanwa rya Miss Rwanda 2017  yiyamamaza yari yavuze ko aramutse agiriwe icyizere agatorwa yashyira imbere kuvuganira abana bo ku muhanda bazwi nka ’mayibobo’  ndetse biri no mu byatumye mu bikorwa bye  byo kwiyamamaza yabifashishaga.

Yari umwe mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ndetse aza kuba umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba gusa ntibyaza kumuhira.

https://teradignews.rw/2017/10/02/belinda-wahataniye-ikamba-rya-miss-rwanda-2017-yasabwe-aranakobwaamafoto/

Basezeranye imbere y’Imana

Byari ibyishimo hagati ya Gakire na Belinda bamaze kuba umwe
Ubukwe bwabereye ku nkengero za Kivu

Mu birori byo gusezerana mu mategeko

Amafoto: JDC Digital Studio/IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger