Amakuru ashushye

Belinda wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 yasabwe aranakobwa(Amafoto)

Umutoni Uwase Belinda wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yasabwe aranakobwa mu birori byabereye ahitwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali.

Ubukwe bwa Theo Gakire Ntarugera  na Miss Umutoni Uwase Belinda bwaje butunguranye ndetse bwamenyekanye habura iminsi mike ngo habeho imihango yo gusaba no gukwa.

Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Miss Umutoni Uwase Belinda w’imyaka 21 na Theo Gakire bagiye guhita bitegura ibirori byo guhamya isezerano bazagirana n’Imana ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort ku Kibuye.

Miss Umutoni Uwase Belinda yamenyekanye ubwo yazaga muri 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ndetse yari umwe bahabwaga amahirwe kubera ubwiza bwe bw’umirere.

Belinda n’umukunzi we
Theos Gakire na Belinda mu birori byo gusaba no gukwa
Related image
Uyu mukobwa yagiye agaragaza ubwiza karemano ari nabwo bwatumye agera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2017

Related image

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS
Twitter
WhatsApp
FbMessenger