AmakuruImikino

Basketball: Imbere ya perezida Kagame Sudani yababaje cyane abafana b’u Rwanda

Muri BK Arena hakomeje kubera imikino yo gushaka iktike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2023,muri Basketball aho umukino waraye ubaye kuri uyu wa Gatanu wasize ikipe ya Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63.

Muri uyu mukino warebwe na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, FERWABA, Mugwiza Desire muri BK Arena,u Rwanda rwaruhijwe cyane n’abasore b’abahanga ba Sudani y’Epfo ibagenda imbere mpaka ibatsinze.

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yatsinze Agace ka Mbere ku manota 22 kuri 13 y’u Rwanda ndetse n’aka kabiri rukomeza kuba hasi byatumye Igice cya Mbere cy’umukino kirangiye Ikipe ya Sudani y’Epfo iri imbere ku manota 42 kuri 25 y’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu Itsinda rya Kabiri [B], irihuriyemo na Sudani y’Epfo, Tunisie na Cameroun.

Muri iri tsinda, undi mukino urahuza Cameroun na Tunisia.

U Rwanda ruzongera gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga rukina na Cameroun mbere yo gusoreza kuri Tunisia ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger