Amakuru

Bashimiwe kubera uko bitwaye muri Tour du Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye  ibayeho.

 Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati:” Uretse  impanuka ebyiri zoroheje zabayereye muri Rubavu no ku Gisozi , aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi abakoresha umuhanda bubahirije amategeko uko bikwiye kandi borohereje imigendekere myiza y’isiganwa ryose.”

CIP Kabanda yagize kandi ati:” Turashima uko abakoresha umuhanda bitwaye; bitabiriye ari benshi ku mihanda kandi ntawaribangamiye; abakunzi b’umukino w’amagare bubahirije imirongo beretswe batagomba kurenga, abana bakurikiranywe neza n’abakuru cyangwa ababyeyi babo babaga babazanye hafi y’imihanda.”

 Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga iipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo niwe watsinze iri siganwa ryarangiye kuri iki cyumweru, nyuma y’ibilometero 819 bagenze mu gihugu barinzwe na Polisi y’u Rwanda.

Yongeyeho ati:”Turagira  inama abanyamaguru, abanyamagare, abamotari ndetse n’abashoferi b’imodoka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakamenya ko umuhanda ari igikorwaremezo rusange kandi gikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo bagenerwa n’amategeko. Abo bantu bakaba bakunda ubuzima bwabo kandi  hari abo bafite  mu nshingano kandi babakeneyeho byinshi mu buzima bwabo.”

 Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugeze mu cyumweru cyabwo cya 2, ahazibandwa ku gukangurira abamotari gukumira no kwirinda impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”

Tour  du rwanda imaze kuba ku nshuro yayo ya 9 kuva yaba mpuzamahanga , iya 2017 ikaba yaregukanwe n’umunyarwanda Areruya Joseph bise Kimasa akaba akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika Y’epfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger