Amakuru

Basezeraniye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka bajya mu rusengero umwe mu bakwe bakuru agapfa

Nyirandagijimana Bonifrid na Niyitanga Pacifique bo mu Karere ka Nyamasheke basezeraniye mu Bitaro bya Kibogora nyuma y’uko umukobwa akoze impanuka ari kumwe n’abari bamuherekeje berekeza ku rusengero, igahitana abantu babiri barimo na se.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatyazo, Akagari ka Rugari Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.

Toyota Hiace yari itwaye umugeni yagonganye n’ikamyo ya scania, Mahirwe Albert w’imyaka 38 wari utwaye Hiace RAG 407N ahita apfa, abandi 16 barakomereka. Mu bakomeretse harimo na se w’umukobwa wapfiriye mu Bitaro azize ibikomere.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka boherejwe kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora. Nyirandagijimana na Niyitanga bahisemo ko ubukwe bwabo bukomeza, Rev. Pasitori Akumuntu Félicien, umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Conference ya Kinyaga afata imodoka abasanga mu bitaro aba ariho basezeranira.

Uyu mugeni ntabwo ari mu bakomeretse bikomeye, yagize ikibazo gito ku itako ku buryo hari icyizere ko uyu munsi asezererwa agasanga umugabo we bakabana.

Nyirandagijimana na Niyitanga, imihango yo gusaba no gukwa bari barayirangije hasigaye gusezerana mu rusengero. Iyi modoka yakoze impanuka iva iwabo w’umukobwa mu Murenge wa Cyato yerekeza ahitwa Ruharambuga mu Murenge wa Ntendezi ahari urusengero bagombaga gusezeraniramo.

Umukobwa ni uwo mu Murenge wa Cyato, umusore akaba uwo mu Murenge wa Ntendezi yombi yo mu Karere ka Nyamasheke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger