AmakuruPolitiki

Umukono mukuru yashizamanga asaba imbabazi yiyemeza kutazasubira ingeso zose zisa nabyo

Kuri iki Cyumweru abanyamuryango ba RPF Inkotanyi babarirwa kuri 800 nibo bazindukiye ku cyicaro cyayo i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ubuyobozi bw’umuryango inatumiramo n’abayobozi b’indi mitwe ya politike ndetse n’abayobozi mu zindi nzego zitandukanye.

Vice chairperson w’umuryango wa RPF Inkotanyi Hon.Uwimana Console, yabibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ndakorwaho, asaba buri wese kubusigasira no kwamagana icyabuhungabanya aho kiva kikagera.

Yagize ati’:” Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame ntakuka, biranavugwa ubumwe ni urugendo, kuri RPF Inkotanyi ni urugendo rutazasubira inyuma, ni urugendo turimo rudashobora gusubira inyuma, ibipimo byagaragajwe biratwereka ko duhagaze neza ariko n’ibyuho byagaragajwe biratwereka ko tutarebye neza twadindira,gusubira inyuma byo ntibishoboka ariko twadindira, Abanyarwanda twiyemeje gukomera ku bumwe bwacu tubishumangira mu itegeko nshinga byagarutsweho ariko noneho mu buryo bwo gukomeza ubwo buryo bwacu,hajyaho na gahunda ya Ndi Umunyarwanda,turi hano nk’abanyamuryango, tuzirikane ko muri manifesto y’umuryango 2017-2024,umukandida wacu yemereye Abanyarwanda gushimangira no gushyigikira ubumwe bwacu”.

Kugeza ubu igipimo cy’ubumwe mu Banyarwanda Kiri kuri 94% ariko Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mbonera gihugu ikavuga ko ntakwirara kuko buriwese atabaye maso intambwe imaze gutera yasubira inyuma, urugero ni kimwe bu bikorwa umuryango wa RPF uherutse kwamagana, ikavuga ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ibirori byitiriwe iyimikwa ry’umutware w’Abakono byabereye mu Murenge wa Kinigi,mu Karere ka Musanze.

Ibi birori byabaye tariki ya 9 Nyakanga 2023,Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’Abakono we na bagenzi be,bemera ko bakoze amakosa kandi bakayasabira imbabazi.

Yagize ati’:” Ntawisobanura ko adakwiriye kumenya amakosa kuko amahame y’umuryango cyane cyane iry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ihame rya mbere mu mahame y’umuryango wacu wa RPF Inkotanyi, rero ndasaba imbabazi ku bintu bibiri yenda byatumye ngwa mu makosa nabo twari kumwe, ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya Kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko babigarutseho, no kwibagirwa amateka y’igihugu cyacu tukajya mu bintu twita ko aribyiza mu by’ukuri bitewe n’ubushishozi buke twagize,bikaba bishobora gusubiza igihugu cyacu habi”.

Nyakubahwa Vice chairperson,nyakubahwa SG, Banyamuryango mwese, nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima, Kandi ndabizeza ko nzagerageza kutongera kugwa mu makosa nkariya”.

Umujyanama wihariye wa perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano Gen.James Kabarebe, avuga ko ntawe ukwiriye kugerageza imigirire nk’iyo, kuko ifite ingaruka zikomeye ku gihugu nk’u Rwanda rufite amateka yihariye, ahamagarira Abanyarwanda kwirinda kudamarara no kurengwa ngo bibagirwe aho bavuye n’icyerekezo bihaye.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango RPF Inkotanyi,ingabo z’u Rwanda RDF zagaragajwe nk’icyitegererezo mu kubaka no kubumbatira ubwo bumwe, kuko aribwo musingi w’amajyambere arambye Abanyarwanda bose bifuza.

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko umutware w’abakono akuweho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger