AmakuruImyidagaduro

Barack na Michelle Obama bagiye kwinjira muri Cinema

Barack Hussein Obama wabaye peresida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri ubungubu we n’umufasha we basinye amasezerano n’ikigo gikora kikanacuruza filime muri Amerika “Netflix”.

Amasezerano basinyanye n’iki kigo ni ayo kuzajya bakora ibiganiro na filime, Barack Oboma atangaza aya makuru yavuze ko igihe yamaze k’ubutegetsi yagiye ahura n’abantu benshi bafite ibitekerezo,amateka n’inkuru bizima byakubaka rubanda akaba ari nayo mpamvu we n’umugore we Michelle bazafasha kumenyekanisha izo nkuru zabo ku isi.

Barack Obama yagize ati “Ni iyo mpamvu njye na Michelle twishimiye ubu bufatanye na Netflix. Turizera ko tuzafasha mu  gukuza no guteza imbere abafite impano, ababera icyitegererezo abandi, n’abahanga bafite amajwi yagira uruhare mu kwamamaza umuco w’ubwumvikane hagati y’abantu, bakabafasha gusangiza inkuru zabo abandi bari ku Isi yose.”

Netflix yagiranye amasezerano n’uyu muryango yavuze ko andi makuru arambuye ku mishinga bafitanye azagenda atangazwa mu gihe kiri imbere mu gihe hari andi makuru yavuga ko hari igitekerezo cy’uko Barack Obama yazajya akora ibiganiro mpaka ku bibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ubuvuzi, ihindagurika ry’ikirere n’ibibazo by’abimukira ariko hemejwe ko nta mugambi uhari wo kwifashisha uyu muyoboro mu kuvuguruza ibikorwa n’imishinga ya Donald Trump wamusimbuye.

Kuri ibi  Michelle yamaze impungenge Abanyamerika n’abandi batuye Isi  ko amasezerano bagiranye na Netflix atagamije guhangana na Perezida Donald Trump cyangwa abandi bahuje imyumvire nawe.

Barack na Michelle Obama ndetse niki kigo cya Netflix ntibize batangaza ku mafaranga bazajya bahabwa cyangwa se ajyanye nirisinya ryaya masezerano nyamara uyu muryango hari andi masezerano wasinye ya  miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika n’inzu zisohora ibitabo.

Barack Hussein Obama n’umugore we Michelle LaVaughn Robinson Obama

Twitter
WhatsApp
FbMessenger