AmakuruUbukungu

Banki y’ubucuruzi ya Ecobank yafashwe n’inkongi y’umuriro

Banki y’ubucuruzi ya Ecobank yibasiwe n’inkongi y’umuriro yafashe igice cyo hejuru cy’igorofa ikoreramo mu Mujyi wa Kigali.

Iyo nkongi ikaba yabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.

Kuri ubu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ririmo kugerageza kuyizimya kugirango itagera henshi.

Amashusho yashyizwe hanze na RBA agaragaza iyi Banki iri gucumba umwotsi ndetse abantu benshi bahahururiye.

Polisi ntabwo iratangaza icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger