AmakuruImyidagaduro

Bamwe mubanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bateye ingabo mu bitugu Mwiseneza Josiane wasitaye nyuma y’urugendo rurerure yakoze n’amaguru

Mwiseneza Josiane witabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2019 yo kuzahagararira Intara y’Uburengera zuba, akomeje kuvugwaho byinshi n’abantu batandukanye ariko benshi bakomeje kumwifuriza kuzagera ku nsinzi nyuma y’icyizere yigiriye kidasanzwe n’imbaraga yakoresheje kugira yitabire irushanwa.

Amafoto y’uyu mukobwa yamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru guhera ku Cyumweri taliki ya 16 Ugushyingo 2018, ubwo amajonjora yari akomereje mu Karere ka Rubavu, uyu mukobwa yageze ahagomba kubera irushanwa afite igisebe ku ino rye ry’igikumwe nyuma yo gusitara kubera urugendo rurerure rungana n’ibiromotero 10 yakoze namaguru.Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Mwiseneza Josiane witabiriye ijonjora rya Miss Rwanda agenda n’amaguru ibilometero byinshi, bamwe batangiye kumuha amahirwe ko azagera kure muri iri rushanwa.

Inkuru ya Mwiseneza Josiane yakoze benshi ku mutima, buri umubonye wese haba ahabereye irushanwa cyangwa ku mafoto yemezaga ko ari umukobwa w’umunyembaraga kandi wiyemeza kugera kure n’aho ataba afite ibimworohereza kuhagera byose.

Uyu mukobwa yageze mu Mujyi wa Rubavu ahagomba kubera irushanwa avuye muMurenge wa Nyundo.

Mu betangiye kwandika bamutera ingabo mu bitugu harimo n’abanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bagaragaje ko bamushyigikiye bamwifuriza kugera kure kubera icyizere cye gikomeye.

Miss Umunyana Shanitah abinyujije kuri Instagram yashimangiye ko uyu mukobwa azagera kure, ati “Imana izaguharurira inzira. Wahanyuranye umucyo! Ugera aheza ku rwego rwawe, komereza aho. Ibyiza bigiye kuza.”

Mwiseneza Josiane wagaragaye mu bakobwa 13 bagomba guhatana nyuma yo kuzuza ibisabwa byose, yanabonye amahirwe “PASS” yo kugaragara muri 6 ba Mbere bazahagararira Intara y’Uburengerazuba avuga ko n’ubwo bitari byoroshye afite icyizere cyo kuzegukana insinzi.

Miss Umutoniwase Anastasie we mu magambo make yagize ati “.”

Mwiseneza yamamaye mu gihe gito gishoboka! Agikubitwa amaso n’itangazamakuru benshi bamuhase ibibazo bashaka kumenya imvo n’imvano yo gutuma yitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Abakobwa benshi bamamaye mu buryo nk’ubwa Mwiseneza Josiane mu marushanwa ya Miss Rwanda yagiye ahita, byakundaga kurangira babonye umwanya mu b’imbere by’umwihariko bagahabwa ikamba rya Miss Popularity rigenerwa awamamaye cyane mu buryo bwihuse mu irushanwa.

Muri abo harimo Uwase Hirwa Honorine wamamaye kubera ibisubizo yatanze aho yavuze ko “umukobwa uteye neza ni uteye nk’igisabo” bagahita bamutazira Miss Igisabo bishingiye no ku miterere ye.

Uyu ikamba rya Miss Popularity yarisigiye Umutoniwase Anastasie wabaye inkuru yatinze kurusha izindi muri Miss Rwanda 2018 kubera amafoto ye yacicikanye ubwo yajyaga mu mwiherero w’abahatanira ikamba ari kuri moto.

Miss Umunyana Shanitah yateye ingabo mu bitugu Josiane
Miss Umunyana nawe yavuzwe cyane nyuma yo kwamamara ko yahanuriwe na Bishop Ruagagi
Miss Umutoniwase Anastasie nawe yamamaye cyane ubwo yagendaga kuri Moto
Mwiseneza Josiane yifitiye icyizere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger