AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Algeria: Abaherwe batanu batawe muri yombi

Abaherwe batanu bakomeye cyane mu bucuruzi mu gihugu cya Algeria,bakorana bya hafi na Abdelaziz Bouteflika wahiritswe ku butegetsi bafunzwe na polisi nk’uko Televeziyo ya Leta muri iki gihugu yabitangaje.

Televiziyo ya leta muri Aljeriya ivuga  ko abaherwe bane muri bo ari abavandimwe batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ryo kurwanya ibyaha bya ruswa.

Muri iyo nkuru kandi, baranavuga ko umugabo ukize kurusha abandi muri Algeria, Issad Rebrad, yari yatawe muri yombi.

Ariko yaje kwandika ubutumwa bugufi ku rubuga nkoranyambaga ahakana ayo makuru avuga ko yari yagiye kuri polisi kuganira ku mushinga we wahagaritswe.

Aba bavandimwe bazwi nka Kouninerf, bivugwa ko bafunzwe, bayobora ikigo cy’ubucuruzi cyatangijwe na se ubabyara mu myaka ya za 1970.

Bivugwa ko bakorana bya hafi na perezida Abdelaziz Bouteflika, weguye ku butegetsi muri uku kwezi nyuma y’imyigaragambyo ikaze.

Issad Rebrab ni umukuru w’ikigo cya Cevital muri Alijeriya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger