AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yongeye gushengura imitima y’aba-Rayon bwa gatatu yikurikiranya

Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, iba inshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda uyu mukeba wayo.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iheruka gutsindwa mu myaka irenga ibiri ishize, yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yari yaratsinze Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino amakipe yombi yaherukaga guhuriramo kuri Stade ya Bugesera.

APR FC yatangiye umukino yotsa igitutu Rayon Sports, gusa iza gutsindwa igitego ku munota wa 19 w’umukino Rayon Sports yatsindiwe na Essombe Willy Onana.

Hari ku mupira uyu munya-Caméroun yari acomekewe n’umunya-Maroc Youssef Rhab, asiga myugariro Karera Hassan ahita atsinda igitego ariko yabanje gucenga umunyezamu Ishimwe Pierre.

Igitego cya Rayon Sports cyakurikiwe n’igitutu cy’ikipe ya APR FC, ibyatumye abasore b’umutoza Masudi Djuma basubira inyuma kurinda izamu ryabo.

Nyuma yo gukomanga inshuro nyinshi ku izamu rya Rayon Sports, APR FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 40 w’umukino biciye kuri Kapiteni Manishimwe Djabel.

Hari ku mupira wari ubanje gutakazwa na Nsengiyumva Isaac ufatwa na Yannick Bizimana wahise urekura ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Hategekimana Bonheur, umupira ugarukiye Djabel ahita awushyira mu izamu.

Nyuma y’iminota itatu APR FC yishyuye, Ruboneka Jean Bosco yayitsindiye igitego cya kabiri ku ishoti riremereye yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri cy’umukino ikora impinduka zasize Iranzi Jean Claude asimbuye Muvandimwe Jean Marie Vianey.

Iyi kipe y’umutoza Masudi yakoze iyo bwabaga ngo ibashe kwishyura, gusa ba rutahizamu bayo ntibashobora kubyaza umusaruro bagiye babona.

Abakinnyi barimo Sanogo, Youssef Rhab na Iranzi Jean Claude bagiye babona uburyo imbere y’izamu rya APR FC gusa ntibabasha kwishyurira Rayon Sports.

Uburyo buremereye Rayon Sports yabonye bwaje ku munota wa nyuma w’inyongera ubwo Onana umupira wa Onana wagarurirwaga ku murongo.

Gutsinda Rayon Sports byatumye APR FC igifite umukino w’ikirarane yisubiza umwanya wa gatatu n’amanota 9 inganya na AS Kigali.

Gasogi United ni yo yayoboye shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1.

Iyi APR FC kandi yuzuzaga umukino wa 40 wikurikiranya imaze idatsindwa muri shampiyona y’u Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger