AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yiyemeje kujya ku irasaniro guhangana n’inyeshyamba za TPLF

Umugabo uherutse kwegukana igihembo cy’amahoro Nobel Peace Prize akaba na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri asanga ingabo za Ethiopia ku rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF akanaziyobora.

Dr Abiy ibi yabitangarije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga   aho ayanditse agira ati: “Guhera ejo [kuri uyu wa Kabiri] nzajya ku rugamba kuyobora ingabo. Abifuza kuba mu bana ba Ethiopia bazavugwa imyato n’amateka, nimuhaguruke uyu munsi ku bw’igihugu cyanyu. Nimureke tuzahurire ku rugamba.”

Minisitiri Abiy Ahmed ibi abitangaje nyuma yuko akanama gakuru k’ishyaka Prosperity Party riri ku butegetsi gateranye ku wa mbere kiga ku ntambara.

Nyuma y’iyo nama, minisitiri w’ingabo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ethiopia ko abashinzwe umutekano bagiye gukora “igikorwa gitandukanye” (guhindura umuvuno) muri iyi ntambara.

Umutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) wamaganye itangazo rya Bwana Abiy. Umuvugizi wawo Getachew Reda yavuze ko ingabo zabo  ntizizacogora mu gutera intambwe idashobora guhagarikwa yerekeza ku kugeza ku musozo ikandamiza  rya Abiy ku baturage ba Ethiopia”.

Nyuma y’ibyatangajwe na Abiy Ahmed ko agiye kujya ku rugamba, benshi bagaragaje kwibaza niba atari ubutumwa bugamije gusa gukangurira abaturage benshi kwinjira mu ntambara, mu gihe inyeshyamba ziri gusatira Addis Ababa.

Abandi na bo bakibaza niba atari igikorwa kimeze nko kwiyahura kuba umukuru w’igihugu ajya ku rugamba. Minisitiri Abiy Ahmed ntiyavuze agace ari bwerekezemo kuri uyu wa Kabiri ubwo aza kuba agiye kuyobora ingabo ku rugamba.

Kugeza ubu  umwaka urarenze ingabo za Ethiopia zihanganye n’inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray n’abari kuzifasha.

Nk’uko imibare ibigaragaza iyi intambara bivugwa ko imaze kugwamo ibihumbi bibarirwa mu binyacumi by’abaturage.

Twabibutsa ko Minisitiri Abiy Ahmed  w’imyaka 45, afite amateka mu gisirikare, aho yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b’urwego rw’iperereza.

Abiy yiyemeje kujya kurwana iriya ntambara, mu gihe inyeshyamba za TPLF zikomeje gusatira Umurwa Mukuru Addis Ababa.

Amakuru ahari avuga ko ziriya nyeshyamba kuri ubu zivuga ko zamaze kwigarurira umujyi wa Shewa Robit uherereye kuri kilometero 220 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Addis Ababa.

Abiy Ahmed yiyemeje gusanga ingabo za Ethiopia ku rugamba zihanganyemo na TPLF
Twitter
WhatsApp
FbMessenger