AmakuruImikino

APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye w’Umunya-Nigeria (Amafoto)

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka bikomeye yasinyishije Rutahizamu Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria, amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu yageze mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 7 Nyakanga 2023, akaba yarahise ajya gukora ikizami cy’ubuzima cyabere mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Nyuma yo gukora iki kizami, ntabwo yahise asinya aho ngo hari ibyo atumvikanagaho na APR FC mu masezerano ye.

Byari byatumye bamwe mu bakunzi ba APR FC bagira ubwoba ko ashobora kudasinyira ikipe yabo n’ukuntu yari yaje yitezwe.

Benshi biruhukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga ubwo APR FC yatangazaga ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amazezerano y’imyaka ibiri.

Victor Mbaoma akaba yakiniraga Qizilqum Zarafshon muri Uzbekistan hari nyuma yo gutandukana na USM Alger yo muri Algeria. Ni rutahizamu w’imyaka 27 wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Enyimba FC y’iwabo muri Nigeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger